Kwiyahura, kwikomeretsa ku bushake, n’indwara zitera kurya nabi

Ibisobanuro by’ingamba

GUHINDURA IBIKAMAKURU
Ishingiro ry’amabwiriza
Twita byimbitse ku mutekano w’abantu bakoresha porogaramu zacu. Buri gihe tugisha inama inzobere mu byerekeye kwiyahura, kwikomeretsa n’indwara zitera kurya nabi kugira ngo badufashe gutegura amabwiriza yacu no kuyashyira mu bikorwa, kandi dukorana n’imiryango yo ku isi yose kugira ngo dufashe abantu bari mu kaga.
N’ubwo tutemerera abantu kwishimira cyangwa kwamamaza ku bushake cyangwa bitari ku bushake kwiyahura cyangwa kwikomeretsa, twemerera abantu kuganira kuri izo nsanganyamatsiko kuko dushaka ko serivisi zacu ziba ahantu abantu bashobora gusangizanya ibyo banyuramo, kuhamenyeshereza abandi ibijyanye n’ibyo bibazo, no kuhashakira ubufasha hagati yabo. Dushobora gukumira kandi ubushobozi bwo kureba ibi bikubiyemo amakuru ku bakuze, bafite imyaka 18 y’ubukure n’abayirengeje:
Tuvanaho ibikubiyemo amakuru ashishikariza abantu kwiyahura no kwikomeretsa, n’ibikubiyemo amakuru mahimbano nk’amashusho cyangwa ibishushanyo byigana imyifatire n’ibindi bikubiyemo amakuru ajyanye no kwikomeretsa biri mu mashusho, hatitawe ku rwego byatangajwemo. Tuvanaho ibikubiyemo amabwiriza y'imyitwirire ifasha kugabanya ibiro by'umubiri cyane. Turakuraho kandi ibintu bisebya abahohotewe cyangwa abarokotse kwiyahura, kwikomeretsa cyangwa indwara zitera kurya nabi, hamwe n’igihe nyacyo cyo kwiyahura cyangwa kwikomeretsa. Ibikubiyemo amakuru ajyanye no gukira kwiyahura, kwikomeretsa cyangwa indwara zitera kurya nabi byemewe, ariko birashobora kuba birimo amashusho ashobora kubabaza (nk’inkovu yakize) bishyirwa inyuma ya mugaragaza y’amakuru yo kwitondera kandi tugabanya ubushobozi bwo kubona ibikubiyemo amakuru ku bakuze bafite imyaka 18 y'ubukure n'abayirengeje.
Igihe abantu batangaje cyangwa bashakishije ibikubiyemo amakuru yerekeye ku kwiyahura, indwara zitera kurya nabi cyangwa kwikomeretsa, tubayobora ku bigo bishobora kubaha ubufasha kandi igihe abo mu itsinda ryacu rishinzwe ibikorwa mbonezamibereho rifite impungenge z’uko hashobora guhita habaho kwikomeretsa tubimenyesha abatanga serivisi z'ubutabazi bwihuse mu gihugu kugira ngo zibahe ubufasha. Kubindi bisobanuro, sura i Ikigo gishinzwe umutekano.
Ku birebana n’ibikubiyemo amakuru bitambutswa imbonankubone, impunguke zatubwiye ko igihe hari umuntu uvuga imbonankubone ko ashaka kugerageza kwiyahura, tugomba kurekeraho ibyo bikubiyemo amakuru mu gihe kirekire gishoboka, kubera ko uko umuntu amara igihe kinini avugira imbere ya kamera, ari na ko birushaho guha inshuti cyangwa uwo mu muryango we uburyo bwo guhamagara abatanga serivisi z'ubutabazi bwihuse. Icyakora, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kuba abandi bagirwaho ingaruka mbi no kubona ibikubiyemo aya makuru, duhagarika kubutambutse imbonankubone igihe igikangisho gitangiye kugeragezwa. Nk’uko byavuzwe hejuru, igihe cyose duhamagara abatanga serivisi z'ubutabazi bwihuse igihe tumenye umuntu uri mu byago byo kuba yahita yigirira nabi.
Ntitwemera:
  • Ibikubiyemo amakuru arimo kwamaza, gushishikariza, guhuza ibikorwa cyangwa gutanga amabwiriza ku byerekeye kwiyahura, kwikomeretsa, cyangwa indwara zitera kurya nabi.
  • Ibikubiyemo amakuru agaragaza mu mashusho kwiyahura, kwikomeretsa, cyangwa indwara zitera kurya nabi
  • Ibikubiyemo amakuru agaragaza mu mashusho umuntu ugerageza kwiyahura cyangwa uwapfuye yiyahuye.
  • Amashusho y'abantu igihe asangizanyijwe n'amagambo afitanye isano n'indwara zitera kurya nabi
  • Ibikubiyemo amashusho yibanda ku kugaragaza imbavu, amagufa y’intugu, umwanya wo hagati y’amatako, mu mayunguyungu, mu nda hato bikabije, urutirigongo cyangwa urushyi rw’akaboko bisa n’ibyaturumbutse, amagufa agaragara inyuma mu maboko cyangwa mu maguru cyangwa amatama yahombanye igihe asangijwe buherekereshejwe amagambo yerekeye indwara zitera kurya nabi
  • Ibikubiyemo amabwiriza y'imyitwirire ifasha kugabanya ibiro by'umubiri cyane
  • Ibikubiyemo amakuru yemeza imyitwarire ifasha kugabanya ibiro by’umubiri cyane igihe bisangizanyijwe n’amagambo afitanye isano n’indwara zitera kurya nabi
  • Ibikubiyemo amabwiriza yerekeye indyo zibujijwe igihe bisangizanyijwe n’amagambo afite isano n’indwara zitera kurya nabi
  • Ibikubiyemo amakuru akwena abazize cyangwa abarokotse kwiyahura, abagizweho ingaruka no kwikomeretsa cyangwa indwara zitera kurya nabi bazwi muri rubanda cyangwa bafatwa nk’abari kugerageza cyangwa bigeze kugerageza kwiyahura, kwikomeretsa, cyangwa kurwara indwara zitera kurya nabi.
  • Imashusho agaragaza guhindura umubiri (urugero, gushushanya ku mubiti, gutobora umubiri, guca ibisebe ku mubiri, kwikubita mu buryo bubabaza umubiri, n’ibindi) igihe bisangijwe mu rwego rwo kwiyahura cyangwa kwikomeretsa
Ku bikubiyemo amakuru akurikira, dushyiraho mugaragaza iburira kugira ngo abantu bamenye ko ayo makuru ashobora kuba arimo ibyo kwitondera. Dukumira kandi ubushobozi bwo kureba ibikubiyemo amakuru ku bakuze, bafite imyaka 18 y’ubukure n’abayirengeje:
  • Amafoto cyangwa videwo bigaragaza umuntu mu gikorwa cyo guhuhura abarwayi barembye/ubwiyahuzi bwunganiwe mu rwego rw’ubuvuzi.
  • Ibikubiyemo amakuru agaragaza mu mashusho ingero za kera zo kwikomeretsa nk’inkovu cyangwa ibindi bishushanyo bitagaragaza kwikomeretsa, kwiyahura cyangwa gukira
  • Ibikubiyemo amakuru agaragaza mu mashusho imbavu, amagufa y’intugu, umwanya wo hagati y’amatako, mu mayunguyungu, mu nda hato bikabije, urutirigongo, urushyi rw’akaboko bisa n’ibyaturumbutse, amagufa agaragara inyuma mu maboko cyangwa mu maguru cyangwa amatama yahombanye mu rwego rwo kugaragaza gukira
Ku bikubiyemo amakuru akurikira, duha abantu amakuru kandi tugabanya ubushobozi bwo kureba ibikubiyemo amakuru agenewe abakuze bafite cyangwa barengeje imyaka 18 y’ubukure:
  • Kwemera mu nyandiko cyangwa mu mvugo kwiyahura, kwikomeretsa cyangwa indwara zitera kurya nabi.
  • Imvugo zemeza cyangwa amagambo bidasobanutse bishobora kuganisha ku kwiyahura (ibikubiyemo amakuru yigana abantu bisakazwa byihuse cyangwa amafoto abikiwe gukoreshwa na bose yerekeye ku gahinda gakabije gaterwa n'ibyiyumvo bikomoka ku kababaro, bigaragaza urupfu nk'ubuhingiro, cyangwa ibikubiyemo amakuru yerekeye umuco uzwi na benshi byibanda ku bitekerezo by'umwijima kandi biteye agahinda) mu rwego rwo kwiyahura cyangwa kwikomeretsa.
Kubirimo bikurikira, turagabanya ubushobozi bwo kureba ibirimo kubantu bakuru bafite imyaka 18 nayirenga:
  • Kunnyega cyangwa gutesha agaciro igitekerezo cyo kwiyahura, kwikomeretsa cyangwa indwara zitera kurya nabi
  • Ibarankuru ririmo ubusobanuro bwo kwiyahura n'ibisobanuro birambuye burenze kugaragaza inyito n'igikorwa cyangwa inkurikizi
  • Kwemera imyitwirire ifasha kugabanya ibiro by'umubiri cyane
Kuri aya mahame y'ihuriro akurikira, dusaba andi makuru na/cyangwa izindi mpamvu kugira ngo yubahirizwe:
  • Dushobora kuvanaho inyandiko zasizwe n’abiyahuye iyo dufite gihamya yo kwiyahura cyangwa kugerageza kwiyahura. Tugerageza kugaragaza inyandiko dukoresheje uburyo bwinshi, burimo ariko butagarukira ku:
    • Ubusabe bw’imiryango cyangwa bw’abahagarariye abantu byemewe n’amategeko,
    • Raporo zo mu itangazamakuru, iyubahirizamategeko abandi batanga amakuru (urugero, inzego bwite za leta, imiryango itari iya leta (NGOs), cyangwa Ifishi itangirwaho amakuru yerekeye kwiyahura na aderesi cyangwa Ifishi iriho aderesi zifashishwa kuri Instagram.
    • Dushobora kwita ku iyakira ryo hanze y’urubuga rigaragaza kwemera cyangwa kwamamaza ibyerekeye kwiyahura, kwikomeretsa, indwara zitera kurya nabi cyangwa imigenzereze ikabya mu kugabanya ibiro by’umubiri byaturutse ku mukoresharubuga hagamijwe gusuzuma niba ibikubiyemo amakuru by’umwihariko byatangajwe na we ku mbuga za Meta bishobora kugira ingaruka ku bandi.
Imikoreshereze y’ukoresha ibicuruzwa
Dore zimwe mu ngero zigaragaza uko iyubahiriza rigaragarira abantu kuri Facebook, nka: uko bigenda gutangira raporo ibyo utekereza ko bidakwiye kuba kuri Facebook, kubwirwa ko wanyuranyije n’amahame y'ihuriro yacu no kubona mugaragaza iburira ku bikubiyemo amakuru amwe n'amwe.
Icyitonderwa: Duhora tunoza, bityo rero ibyo ubona aha bishobora kuba bitakijyanye n’igihe ugereranije n’ibyo dukoresha ubu.
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Gutanga raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Amakuru atangwa nyuma ya raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Igikorwa cy’ivanaho
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Mugaragaza ziburira
yerekeye
Reba raporo iheruka yerekeye iyubahirizwa ry’amabwiriza y'ihuriro
Iyubahirizamategeko
Dufite amabwiriza amwe ku isi yose no kuri bose kuri Facebook.
Itsinda risuzuma
Itsinda ryacu rikorera ku isi yose rigizwe n’abagenzuzi basaga 15000 bakora buri munsi kugira ngo babungabunge umutekano w’abantu kuri Facebook.
Uruhare rw’abafatanyabikorwa
Inzobere zo hanze y’ikigo, abarimu bo muri za kaminuza, imiryango itari iya leta (NGOs) n’abashyiraho amabwiriza badufasha kumenyesha abantu amabwiriza y'ihuriro ya Facebook.
Shaka ubufasha mu kwiyahura, kwikomeretsa, no kurya nabi
Menya ibyo wakora igihe hari ibyo ubonye kuri Facebook binyuranyije n’amahame y'ihuriro.
Sura ahatangirwa ubufasha hacu