Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakuze n’imvugo igusha ku busambanyi byeruye

Ibisobanuro by’ingamba

GUHINDURA IBIKAMAKURU
Ishingiro ry’amabwiriza
Nk’uko bigaragazwa mu Icuruzwa ry’abantu bakuru mu busambanyipolitiki, abantu bakoresha serivisi zacu kugira ngo bavuge ku ihohotera n’icuruzwa rishingiye ku gitsina no kubimenyesha abandi. Twese tuzi akamaro ka kandi twemerera iki kiganiro. Twemeye kandi kuganira kuburenganzira bwabakozi bakora imibonano mpuzabitsina no kugenzura imirimo yimibonano mpuzabitsina. Icyakora, dushyiraho umurongo ntarengwa iyo ibikubiyemo amakuru byorohereza gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa serivisi zo kwicuruza bishingiye ku gitsina hagati y’abantu bakuru cyangwa igihe ibikubiyemo amakuru birimo gusaba cyangwa gushaka ibikubiyemo amashusho y'urukozasoni cyangwa y'imibonanop mpuzabitsina. Dukora ibi mu rwego rwo kwirinda korohereza ibikorwa bishobora kubamo icuruzwa, agahato n’ibikorwa bishingiye ku gitsina bitumvikanyweho.
Dukumira kandi imvugo yerura ibikorwa by’ubusambanyi ishobora kuganisha ku busabe bwo gukorana imibonano mpuzabitsina kubera ko bamwe mu bagenerwa bo mu ihuriro mpuzamahanga ryacu bashobora kubangamirwa n’ibikubiyemo amakuru nk’ibi, ibyo bikaba byabera abantu inzitizi mu kubasha kwihuza n’inshuti zabo n’ihuriro muri rusange.
Ntitwemera:
Ibikubiyemo amakuru arimo gutanga, gusaba, cyangwa kugaragaza uburyo bwo kuvugana hagamijwe serivisi z'uburaya, busobanurwa nko gusaba cyangwa gushaka imibonano mpuzabitsina ku ngurane y'amafaranga cyangwa ibifite agaciro byose binyuze mu:
  • Gushaka cyangwa gusaba gukora imibonano mpuzabitsina (urugero, serivisi zo guherekezwa, masaje iganisha ku mibonano mpuzabitsina, ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina, serivisi z’ishimishamubiri ryifashisha ibikoresho cyangwa ibice by’umubiri runaka)
  • Gukoresha imvugo zihariye zivuga uburaya zijyana no gusaba cyangwa gutanga umwanya wo kuboneka, igiciro, cyangwa ikimenyetso cyose cy'igikorwa cy'ihererekanywa ry'amafaranga cyangwa igifite agaciro, ahantu, cyangwa aderesi
  • Kwishora mu gusaba gukora imibonano mpuzabitsina bijyana n'igiciro cyangwa ikimenyetso cy'ihererekanywa ry'amafaranga cyangwa igifite agaciro
  • Kugaragaza cyangwa kwerekana uguhura kw'abantu hagamijwe imibonano mpuzabitsina cyangwa abayikorana biherekejwe n'igiciro cyangwa ikimenyetso cy'ihererekanywa ry'amafaranga cyangwa igifite agaciro.
  • Gutanga akazi cyangwa abandi bantu kugira ngo bahe abandi serivisi zo kwicuruza bishingiye ku mibonano mpuzabitsina bigengwa n'amabwiriza yerekeye icuruzwa ry’abantu.
Ibikubiyemo amakuru arimo kwishora mu gusaba gukora imibonano mpuzabitsina binyuze mu gutanga, gusaba cyangwa kugaragaza uburyo bwo kuvugana imibonano mpuzabitsina nka:
  • Imibonano mpuzabitsina cyangwa kwagazanya
  • Imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa
  • Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
  • Ubutumwa bwandikiranwa cyangwa ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina
  • Ubutumwa butera irari ry'imibono mpuzabitsina
  • Imbyino cyangwa imibyinire bitera irari ry'imibonano mpuzabitsina
  • Gusangiza amashusho y'ubwambure (nk'amafoto y'ubwambure, videwo z'imibonano mpuzabitsina)
Ibikubiyemo amakuru arimo gusaba, gutanga cyangwa kugaragaza uburyo bwo kuvugana hagamijwe kubona ibihangano by'urukozasoni, cyangwa birimo amazina y'abakoreshambuga cyangwa amahuza aganisha ku mbuga zishyirwaho amashusho y'urukozasoni.
Imvugo igusha ku busambanyi byeruye ikoresha ubusobanuro bweruye cyangwa amashusho byerekeye:
  • Imyanya ndangagitsina,
  • Ibihe by'ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (urugero, kugira ububobere mu gitsina cy’umugore cyangwa gufata umurego kw’igitsina cy’umugabo)
  • Imibonano mpuzabitsina
  • Ibivuzwe hejuru ntibiri mu bikubiyemo amakuru bisangizwa mu rwego rw’urwenya, gutera ubuse cyangwa igitutsi gishingiye ku gitsina
Twemera ibikubiyemo amakuru biteganywa n’aya mabwiriza igihe bitangajwe mu rwego rwo kwamagana, kwigisha, kumenyesha abantu cyangwa gutangaza amakuru. Ntitubuza abantu kandi kuganira ku bikorwa mu mibonano mpuzabitsina hakurikijwe amabwiriza. Icyakora, ibi bishobora kwemererwa gusa abakuze barengeje imyaka 18 y'ubukure hakurikijwe Amabwiriza yerekeye ubuzima n'imibereho myiza kugira ngo horoherezwe abana kubona ibikwiranye n'imyaka yabo.
Ku bikubiyemo amakuru akurikira, tugabanya ubushobozi bwo kureba ibikubiyemo amakuru agenewe abakuze, bafite cyangwa barengeje imyaka 18 y’ubukure:
  • Ibikubiyemo ibiganiro bivuga ku bikorwa mu mibonano mpuzabitsina cyangwa ubunararibonye muri yo
  • Ibikubiyemo amakuru arimo amazina y'abakoreshambuga, amahuza aganisha ku mbuga zigenewe abakuze zishyirwaho amashusho y'imibonano mpuzabitsina cyangwa ibirango byazo
  • Imvugo igusha ku mibono mpuzabitsina byeruye mu rwego rwo'urwenya cyangwa rwo gutera ubuse, n'amashushanyamvugo agusha ku mibonano mpuzabitsina
  • Imvugo iganisha ku busambanyi igaruka ku mibonano mpuzabitsina
Kuri aya mahame y'ihuriro akurikira, dusaba andi makuru na/cyangwa izindi mpamvu kugira ngo yubahirizwe:
  • Ku mpamvu zimwe na zimwe, tuzemerera ibikubiyemo amakuru bishobora kugira ukundi bitubahiriza Amahame y'ihuriro igihe bigaragajwe ko ibyo bikubiyemo amakuru ari ubuse. Ibikubiyemo amakuru bizemerwa gusa ari uko ibibigize bitubahirije amategeko ari ibitera ubuse cyangwa byitirirwa ikindi kintu cyangwa undi umuntu hagamijwe kumukwena cyangwa kumujora.
Imikoreshereze y’ukoresha ibicuruzwa
Dore zimwe mu ngero zigaragaza uko iyubahiriza rigaragarira abantu kuri Facebook, nka: uko bigenda gutangira raporo ibyo utekereza ko bidakwiye kuba kuri Facebook, kubwirwa ko wanyuranyije n’amahame y'ihuriro yacu no kubona mugaragaza iburira ku bikubiyemo amakuru amwe n'amwe.
Icyitonderwa: Duhora tunoza, bityo rero ibyo ubona aha bishobora kuba bitakijyanye n’igihe ugereranije n’ibyo dukoresha ubu.
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Gutanga raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Amakuru atangwa nyuma ya raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Igikorwa cy’ivanaho
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Mugaragaza ziburira
Iyubahirizamategeko
Dufite amabwiriza amwe ku isi yose no kuri bose kuri Facebook.
Itsinda risuzuma
Itsinda ryacu rikorera ku isi yose rigizwe n’abagenzuzi basaga 15000 bakora buri munsi kugira ngo babungabunge umutekano w’abantu kuri Facebook.
Uruhare rw’abafatanyabikorwa
Inzobere zo hanze y’ikigo, abarimu bo muri za kaminuza, imiryango itari iya leta (NGOs) n’abashyiraho amabwiriza badufasha kumenyesha abantu amabwiriza y'ihuriro ya Facebook.
Shaka ubufasha hamwe no gusaba abakuze no guhuza ibitsina
Menya ibyo wakora igihe hari ibyo ubonye kuri Facebook binyuranyije n’amahame y'ihuriro.
Sura ahatangirwa ubufasha hacu