Ahantu Ibirimo Bitemewe, Ibicuruzwa, cyangwa Serivisi

Ibisobanuro by’ingamba

GUHINDURA IBIKAMAKURU
Ishingiro ry’amabwiriza
Igihe abagenzuramikorere cyangwa inzego za leta bumva ko ibikubiyemo amakuru kuri serivisi zacu bitubahirije amategeko y’igihugu, bashobora kudusaba guhagarika ibyo bikubiyemo amakuru. Inzego zitari iza leta n’abaturage basanzwe bashobora kohereza raporo zigaragaza ko ibikubiyemo amakuru binyuranyije n’amategeko. Dushobora kandi kwakira ibyemezo by’inkiko.
Igihe twakiriye raporo cyangwa icyemezo, turabanza tukabisuzuma hakurikijwe amahame y'ihuriro. Iyo dusanze ibikubiyemo amakuru binyuranyije n’amabwiriza yacu, tubikuraho. Iyo ibikubiyemo amakuru bitanyuranyije n’amabwiriza yacu, dukurikije ibyo twiyemeje nk’abagize Umuryango utari uwa leta wa Global Network Initiative na gahunda y'ikigo cyacu yerekeye uburenganzira bwa muntu, dukora isuzuma ryo mu rwego rw’amategeko ryimbitse n’igenzurwa ry’uburenganzira bwa muntu kugira ngo twemeze niba raporo ikwiye.
Mu birego dushobora gutekereza ko raporo zitemewe n’amategeko, ari nyinshi cyane, cyangwa zidahuza n’amahame y’uburenganzira bwa muntu mpuzamahanga, dushobora gusaba ibisobanuro cyangwa ntitugire icyo tubikoraho.
Igihe dufatiye ibikubiyemo amakuru ibyemezo dushingiye ku mategeko y’igihugu aho kuba amahame y'ihuriro yacu, tugerageza gukumira ibikubiyemo amakuru mu ifasi yonyine ikekwamo kuba binyuranyije n’amategeko kandi ntidushyiraho ibindi bihano cyangwa ngo dukumire ibirangamikoreshereze. Tunamenyesha umukoresharubuga wagizweho ingaruka.
Dutangaza kandi raporo zisobanura byimbitse uko dusesengura raporo z’ibikubiyemo amakuru bitubahirije amategeko y’igihugu n’ingero z’aho twahagaritse kubona ibikubiyemo amakuru mu bihe nk’ibyo, ziboneka hano.
Imikoreshereze y’ukoresha ibicuruzwa
Dore zimwe mu ngero zigaragaza uko iyubahiriza rigaragarira abantu kuri Facebook, nka: uko bigenda gutangira raporo ibyo utekereza ko bidakwiye kuba kuri Facebook, kubwirwa ko wanyuranyije n’amahame y'ihuriro yacu no kubona mugaragaza iburira ku bikubiyemo amakuru amwe n'amwe.
Icyitonderwa: Duhora tunoza, bityo rero ibyo ubona aha bishobora kuba bitakijyanye n’igihe ugereranije n’ibyo dukoresha ubu.
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Gutanga raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Amakuru atangwa nyuma ya raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Igikorwa cy’ivanaho
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Mugaragaza ziburira
Iyubahirizamategeko
Dufite amabwiriza amwe ku isi yose no kuri bose kuri Facebook.
Itsinda risuzuma
Itsinda ryacu rikorera ku isi yose rigizwe n’abagenzuzi basaga 15000 bakora buri munsi kugira ngo babungabunge umutekano w’abantu kuri Facebook.
Uruhare rw’abafatanyabikorwa
Inzobere zo hanze y’ikigo, abarimu bo muri za kaminuza, imiryango itari iya leta (NGOs) n’abashyiraho amabwiriza badufasha kumenyesha abantu amabwiriza y'ihuriro ya Facebook.
Shaka ubufasha kubintu bitemewe n'amategeko, ibicuruzwa, cyangwa serivisi
Menya ibyo wakora igihe hari ibyo ubonye kuri Facebook binyuranyije n’amahame y'ihuriro.
Sura ahatangirwa ubufasha hacu