Uburiganga, sikamu, n’ibikorwa by’ubushukanyi.

Ibisobanuro by’ingamba

GUHINDURA IBIKAMAKURU
Ishingiro ry’amabwiriza
Intego yacu ni ukurinda abakoresharubuga n’ibigo gukorerwa ubutekamutwe ku mafaranga, imitungo cyangwa amakuru bwite byabo. Ibi tubigeraho binyuze mu kuvanaho ubutumwa no kurwanya imyitwarire igamije gukoresha ku bushake uburyo bw’ubushukanyi - nko kwemeza ibitari byo ku bushake, amakuru yibwe cyangwa imvugo z’ikabya - hagamijwe gukorera abakoresharubuga n’ibigo ubutekamutwe cyangwa uburiganya, cyangwa kuzamura urwego rw’ubwitabire. Ibi bikubiyemo ibintu bishaka guhuza cyangwa guteza imbere ibyo bikorwa ukoresheje serivisi zacu. Twemerera abantu kumenyesha cyangwa kwigisha abandi kimwe no kwamagana ibyo bikorwa.
Ntitwemera:
Ubutumwa bugerageza gushuka cyangwa kubeshya abakoresharubuga n’/cyangwa ibigo binyuze mu buryo bwa:
Uburiganya n’ubutekamutwe bushingiye ku nguzanyo
Ubutumwa burimo:
  • Gutanga inguzanyo zisaba ko umukoresharubuga yishyura amafaranga ya avansi kugira ngo ahabwe inguzanyo.
  • Gutanga inguzanyo bijyana no gutanga icyizere cyuzuye cyangwa icyizere gisa n’icyuzuye cyo kuyemererwa, bivuze mu buryo weruye cyangwa byumviswe mu buryo buteruye bijyanye n’uburyo bivuzwemo (nk’imvugo zemeza inguzanyo hatabanje gusabwa amakuru ajyanye n’imari).
  • Icyitonderwa: Tureba kandi ku bindi bimenyetso kugira ngo twemeze niba urwego rutangaza ubutumwa bukurikiza amategeko, butarimo uburiganya, nk’igihe ari urwego rwagenzuwe na banki cyangwa ikigo cy’imari.
Uburiganya n’ubutekamutwe bushingiye ku mikino y’amahirwe
Ubutumwa burimo:
  • Gutanga serivisi z’imikino yo gutsindira amafaranga nyayo (“Amafaranga nyayo” ni amafaranga yo mu buzima busanzwe ashobora gukoreshwa mu kugura ibicuruzwa cyangwa serivisi mu buzima busanzwe, arimo amoko y’amafaranga y’ibihugu nk’ Amadolari ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’amafaranga y’ikoranabuhanga nka Bitcoin):
    • bijyana no kwizezwa gutsinda.
    • kuterura cyangwa kwemeza ko hagenwe ibiva mu mukino.
    • gusaba abantu kugena ibiva mu mukino cyangwa gusaba ubufasha cyangwa inama ku byerekeye uburyo bwo kugena ibiva mu mukino.
Imikino mpuzambaga ya kasino ibamo imikino itagira uburyo bwo gutsindira amafaranga nyayo irebwa n’ Amahame y’ihuriro yerekeye ibicuruzwa na serivisi bikumiriwe yacu.
Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku ishoramari n’imari
  • Uburyo bw’ishoramari. Ubutumwa burimo:
    • Gutanga uburyo bw’ishoramari aho inyungu ku ishoramari cyangwa kutabonekamo igihombo byizezwa.
    • Gutanga uburyo bw’ishoramari hizezwa aho inyungu ku ishoramari cyangwa ingurane bishingira mu buryo bwuzuye cyangwa butuzuye ku guhabwa akazi kw’abandi ngo bagire uruhare mu gikorwa.
    • Gutanga uburyo bw’ishoramari aho ubwo buryo buba buri mu miterere yo “gukira byihuse” n’/cyangwa imvugo zemeza ko igishoro gito gishobora gutanga amafanaga menshi.
  • Kwizezwa kungukira cyane ku gishoro gito/kubyaza amafaranga make inyungu nyinshi. Ubutumwa burimo:
    • Kugaragaza ko umubare w’amafaranga runaka ashobora kubyazwa amafaranga menshi binyuze mu buryo bwo “kwizezwa kungukira cyane ku gishoro gito”, "kubyaza amafaranga make inyungu nyinshi,” cyangwa indi nyito nk’iyo.
Iyezandonke n’uburiganya n’ubushukanyi bugamije ubujura bw’amafaranga
  • Uburiganya bugamije ubujura bw’amafaranga. Ubutumwa burimo:
    • Gusaba kwifashishwa cyangwa kugira uruhare mu buriganya bugamije ubujura bw’amafaranga (butuma abibasirwa bagira uruhare mu iyezandonke binyuze mu gutanga amafaranga cyangwa kugabana inyungu nk’ingurane yo kwemerera abandi bantu gukoresha konti zo muri banki zabo cyangwa kohereza abantu mu izina ry’abandi).
    • Gusaba kwifashishwa cyangwa kugira uruhare mu buriganya bugamije ubujura bw’amafaranga hatangwa akazi ko kwemera no koherereza abandi bantu amafaranga hakoreshejwe konti yo muri banki y’uwibasiwe.
  • Iyezandonke. Ubutumwa burimo:
    • Gusaba cyangwa kwifashisha umuntu mu korohereza iyezandonke, igikorwa cyo kugerageza guhindura amafaranga aboneka mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaba amafaranga yemewe n’amategeko binyuze mu guhisha inkomoko y’amafaranga hifashishijwe uruhererekane rukomeye rw’ibikorwa by’ihererekanyamafaranga, hanifashishijwe bumwe mu buryo bukurikira:
      • Gushaka kohereza amafaranga hifashishijwe uburyo bwa SWIFT (Isosiyete y’ikoranabuhanga ryifashishwa mu bikorwa by’imari bihuza amabanki atandukanye ku isi) cyangwa ubundi buryo,
      • Gushaka cyangwa gusbaa ubusobanuro burambuye ku moko y’konti zo muri banki zihari zafasha mu kwakira cyangwa kohereza amafaranga.
Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku mwirondoro utari uw’ukuri
Ubutumwa burimo:
  • Kugerageza ubushukanyi cyangwa uburiganya ku bakoresharubuga binyuze mu kugaragaza mu buryo butari bwo umwirondoro w’uwatangaje ibyatangajwe cyangwa imiterere y’ubusabe:
    • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku bugiraneza, bukaba ari ubusabe busaba amafaranga cyangwa impano ku mpamvu z’ubugiraneza bujyana n’imvugo zemeza ko impano ikenewe byihutirwa kandi bukubiyemo amakuru arimo nka konti zo muri banki, amafaranga ashobora koherezwaho.
    • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku mubano ugamije urukundo, bukaba ari uburyo bwo kugerageza kugirana n’umuntu umubano ugamije urukundo binyuze mu gushakisha umukunzi cyangwa urukundo hatagamijwe kuryamana no gutanga cyangwa gusaba amafaranga cyangwa ibifite agaciro kayo nk’ingurane.
    • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku kigo cyangwa urwego bisanzwe bikora, bubamo kwemeza mu buryo butari bwo guhagararira, kubera umuvugizi, ikigo cyangwa urwego bisanzwe bikora, hagamijwe kugerageza uburiganya cyangwa ubushukanyi.
Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku bicuruzwa cyangwa ibihembo
  • Guverinoma itanga uburiganya n'uburiganya. Ubutumwa burimo:
    • Gutanga mu buryo butari bwo amafaranga ava mu nkunga za leta cyangwa mu rundi rwego rwa leta rutanga inkunga. Twita ku bimenyetso bitandukanye kugira ngo twemeze niba urwego rutangaza ubutumwa bukurikiza amategeko, butarimo uburiganya, nk’igihe buturuka ku rwego rwagenzuwe.
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku bifatika, imyuka cyangwa umuryango wa illuminati. Ubutumwa burimo:
    • Gutanga ibihembo bifatika, nk’amafaranga, ibicuruzwa, cyangwa serivisi bifite agaciro k’amafaranga, birimo amafaranga afatika n’ayo mu buryo bw’ikoranabuhanga, n’ibicuruzwa na serivisi bifatika cyangwa byo mu buryo bw’ikoranabuhanga biguranwa guhabwa ubunyamurango cyangwa kwinjizwa mu ishyirahamwe, itsinda rishingiye ku myemerere, idini (urugero, umuryango wa Illuminati).
    • Gutanga ibihembo bifatika ku gukoresha imbaraga z’umwijima cyangwa imitongero cyangwa ibintu bifite imbaraga zidasanzwe (urugero, imitongero, impigi, imidari itera ishaba, ingaragazabubasha, ibisukika birimo imbaraga zidasanzwe, imbikafaranga y’imbaraga zidasanzwe, n’ibindi).
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku bwishingizi Ubutumwa burimo:
    • Gutanga ubwishingizi butari bwo, ku biciro bito cyane habanje gusabwa amafaranga ya avansi (amafaranga y’umuyobozi, cyangwa abanza gushyirwa kuri konti, cyangwa ayandi).
    • Gutanga ubwishingizi butari bwo, ku biciro bito cyane bujyana no kwizezwa kuzigama amafaranga menshi ugereranije n’ibigo by’ubwishingizi bisanzweho (byibuze agera kuri 30% cyangwa munsi yayo).
    • Icyitonderwa: Tureba kandi ku bindi bimenyetso kugira ngo twemeze niba urwego rutangaza ubutumwa bukurikiza amategeko, butarimo uburiganya, nk’igihe ari urwego rwagenzuwe na banki cyangwa ikigo cy’imari
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku kazi Ubutumwa burimo:
    • Gutanga akazi bijyana n’ubusobanuro bw’akazi butumvikana cyangwa budasobanutse n’uburyo bwo gukira byihuse hizezwa amafaranga no gukoresha igihe gito cyangwa imbaraga nke.
    • Gutanga akazi katagira ubusobanuro bw’akazi, hagaragazwa amatangazo y’akazi gusa.
    • Gutanga akazi gakorerwa mu ngo ariko umwanya w’akazi ukaba ugaragaza ko umukozi adashobora gukorera mu rugo.
    • Gutanga akazi gafite umushahara ubanza gutangwa.
    • Gutanga akazi kizewe.
    • Gutanga akazi gasaba kubanza kwishyura amafaranga ya avansi mbere yo guhabwa akazi.
    • Icyitonderwa: Tureba kandi ku bindi bimenyetso kugira ngo twemeze niba urwego rutangaza ubutumwa bukurikiza amategeko, butarimo uburiganya, nk’igihe ari urwego rwagenzuwe
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku koroherezwa cyangwa gusonerwa kwishyura inguzanyo cyangwa kuvugurura umwenda Ubutumwa burimo:
    • Gusezeranya guhagarika cyangwa gukuraho cyangwa kugabanya ku mwenda umubare w’amafaranga runaka mu gihe runaka kigenwa.
    • Gusezeranya guhagarika cyangwa gukuraho kwishyuzwa umwenda kose bwatanzwe ku mwenda cyangwa gukurikiranwa mu nkiko.
    • Gusezeranywa kubabarirwa cyangwa gukurirwaho umwenda binyuze muri "gahunda nshya ya leta” cyangwa mu ivugururwa ry’itegeko cyangwa ikindi cyemezo gifatwa nka ryo.
    • Gusezeranywa gusiba cyangwa gukura amakuru yerekeye inguzanyo muri raporo z’inguzanyo cyangwa gukora "umwirondoro w’inguzanyo" mushya.
    • Icyitonderwa: Tureba kandi ku bindi bimenyetso kugira ngo twemeze ko urwego rutangaza ubutumwa bukurikiza amategeko, butarimo uburiganya, nk’igihe ari urwego rwagenzuwe na banki cyangwa ikigo cy’imari
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku mpano zitangwa mu rwego rw’imenyekanishabicuruzwa Ubutumwa burimo:
    • Kwizeza igihembo cy’amafaranga nyayo nk’ingurane ku bakoresharubuga bagomba:
      • Kwiyandikisha hifashishijwe ihuza ryo hanze y’urubuga.
      • Gusangiza amakuru atuma umuntu amenyekana (PII) cyangwa andi makuru bwite.
      • Kuvugana hanze y’urubuga cyangwa ku rubuga hifashishijwe ubutumwa wbihariye.
      • gufata ingamba.
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku mafaranga ya avansi Ubutumwa burimo:
    • Gusezeranywa mu buryo budakwiye guhabwa amafaranga nk’ingurane y’amafaranga ya avansi, kohereza amafaranga ava kuri konti yo muri banki ajya ku yindi, cyangwa kwishyura.
Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku nyandiko mpimbano
  • Inyandiko z’inziganano cyangwa mpimbano. Ubutumwa burimo:
    • Kugaragaza isabwa, ihangwa, igurishwa, igurwa, cyangwa icuruzwa ry’inyandiko z’inziganano cyangwa mpimbano.
    • Kugaragaza igurishwa rya viza cyangwa ry’indangamuntu y’umuturage wa leta zunze ubumwe z’Amerika.
    • Kwizezwa viza cyangwa ry’indangamuntu y’umuturage wa leta zunze ubumwe z’Amerika.
    • Gufasha abakoresharubuga kubona viza batujuje ibisabwa bisanzwe.
  • Amafaranga y’amiganano Ubutumwa burimo:
    • Kugaragaza igurishwa, igurwa cyangwa icuruzwa ry’amafaranga y’amiganano, uretse amafaranga akoreshwa mu mikino ikinirwa ku mbaho (urugero, amafaranga akoreshwa mu mukino wa Monopoly) igihe byumvikana neza ko biri mu rwego rw’imikino ikinirwa ku mbaho.
  • Amatike ahahirwaho y’amiganano Ubutumwa burimo:
    • Kugaragaza isangizwa, igurishwa, igurwa cyangwa icuruzwa ry’amatike ahahirwaho y’amiganano.
    • Kwemera, kwamamaza, cyangwa gusaba ikoreshwa ry’impapuro z’igabanyagiciro zifatika cyangwa z’ikoranabuhanga cyangwa amatike ahahirwaho kugira ngo hatangwe ibiciro bidasanzwe binyuze mu:
      • ukoresheje ama coupons cyangwa inyemezabuguzi yo kugura ibintu izo coupons cyangwa voucher zitagenewe; cyangwa
      • binyuze mu gukoresha impapuro z’igabanyagiciro cyangwa amatike ahirwaho byarengeje igihe.
  • Impamyabushobozi zo mu rwego rw’amashuri n’urwa kinyamwuga z’inziganano cyangwa mpimbano. Ubutumwa burimo:
    • Kugaragaza igurishwa, igurwa cyangwa icuruzwa ry’impamyabushobozi zo mu rwego rw’amashuri n’urwa kinyamwuga z’inziganano cyangwa mpimbano.
Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku makuru, ibicuruzwa cyangwa serivisi byibwe
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku ikoreshwa ry’amakarita ritatangiwe uruhushya. Ubutumwa burimo:
    • Kugura, kugurisha cyangwa gucuruza amakarita yo kwiguriza cyangwa ibindi byifashishwa mu bijyanye n’imari byibwe bishobora gukoreshwa mu gukora ibikorwa by’igura bitatangiwe uruhushya (bizwi kandi nk’ikoreshwa ry’amakarita yo kwiguriza ritatangiwe uruhushya).
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku makuru atuma umuntu amenyekana Ubutumwa burimo:
    • Kugaragaza igurwa, igurishwa cyangwa icuruzwa ry’amakuru atuma umuntu amenyekana (PII) cyangwa andi makuru bwite uretse igihe ari ay’umunyarubuga w’inkuru mpimbano.
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku bitekerezo bitari ukuri. Ubutumwa burimo:
    • Gushishikariza abantu kugura, kugurisha cyangwa gucuruza ibitekerezo cyangwa amanota bitangwa ku bicuruzwa.
    • Gushishikariza biteruye cyangwa byeruye abakoresharubuga gutanga ibitekerezo ku bicuruzwa bagahembwa kugabanyirizwa ibiciro, gusubizwa amafaranga bishyuye cyangwa ibicuruzwa by’ubuntu.
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku ifatabuguzi. Ubutumwa burimo:
    • Kugaragaza igurwa, igurishwa cyangwa icuruzwa ry’imyirondoro ikoreshwa muri serivisi z’ifatabuguzi (imyirondoro yo kwinjira muri serivisi zo kuri interineti zisaba kwishyura buri gihe cyagenwe mu buryo buhoraho) binyuze mu kugaragaza serivisi yo kuri interineti yishyurwa, binyuze mu kuyivuga izina cyangwa gusangiza ikirango cyayo.
    • Icyitonderwa: Tureba kandi ku bindi bimenyetso kugira ngo twemeze niba urwego rutangaza ubutumwa bukurikiza amategeko, butarimo uburiganya, nk’igihe ari urwego rwagenzuwe na banki cyangwa ikigo cy’imari.
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku buhemu. Ubutumwa burimo:
    • Isangizwa, icuruzwa, igurishwa n’icuruzwa rya:
      • impapuro z’ibizamini bizakorwa cyagwa iziriho ibisubizo.
      • Ibicuruzwa na serivisi bifasha abantu gukopera mu bizamini.
      • Ibicuruzwa na serivisi bifasha abantu gukoresha ibizamini bisuzuma ibiyobyabwenge mu buryo butemewe
Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ritatangiwe uruhushya
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku ihindurwa ry’imikorere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Ubutumwa burimo
    • Guhamagarira abantu igurwa, igurishwa, icuruzwa cyangwa isangizwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga byose byifashishwa mu ipima byahinduriwe imikorere, byahinduriwe imiterere, cyangwa bitari iby’umwimerere.
    • Kwemera, kwamamaza cyangwa gusaba ihindurwa ry’imiterere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga hagamijwe gushyiraho ibiciro bidakwiye.
  • Uburiganya n’ubushukanyi bushingiye ku bikubiyemo amakuru ari mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ubutumwa burimo
    • Gushyira ku isoko cyangwa gushaka ibicuruzwa byorohereza cyangwa bishishikariza abantu kwihesha ibikubiyemo amakuru ari mu buryo bw’ikoranabuhanga mu buryo butemewe. Ibi birimo ariko ntibigarukira kuri: dekoderi zongerewe ingano, dekoderi zicagingwa kandi zigashyirwa mu mwanya wazo n’ikigo cya KODI na serivisi za KODI.
Ibikorwa by’ubuhemu n’ibyo kuyobya abantu
  • Ibikorwa by’ubuvuzi biyobya. Ubutumwa burimo
    • Kwamamaza imvugo zerekeye ubuvuzi zemeza cyangwa zizeza ibitari byo cyangwa ibiyobya abantu mu byerekeye kugabanya ibiro hifashishijwe amayeri y’indeshyabakanda, nko gukoresha imvugo ikora ku marangamutima irimo ikabya.
Ku bikubiyemo amakuru akurikira, tugabanya ubushobozi bwo kureba ibikubiyemo amakuru agenewe abakuze, bafite cyangwa barengeje imyaka 18 y’ubukure:
Ubutumwa burimo
  • Gusezeranya umusaruro wihariye mu byerekeye gutakaza ibiro mu gihe runaka bitajyana n’imvugo iziga cyangwa ukutishingira.
Hatabangamiwe ibimaze kuvugwa, ntitubuza abantu ubutumwa bwamagana, bumenyekanisha cyangwa bwigisha abandi ibyerekeye uburiganya n’ubushukanyi, hadatangajwe amakuru yitonderwa cyangwa hatamamajwe uburiganya cyangwa ubushukanyi
Kuri aya mahame y'ihuriro akurikira, dusaba andi makuru na/cyangwa izindi mpamvu kugira ngo yubahirizwe:
  • Dushobora kuvanaho ubutuwa:
    • Bukubiyemo uburiganya cyangwa ubushukanyi butangiwe raporo n’urwego rwizewe.
    • Bufitanye isano na ruswa n’inyerezwa ry’umutungo.
    • Buvuga itangwa ry’inkingo hageragezwa kuriganya cyangwa gushuka abakoresharubuga.
    • Ibyo bigerageza gushiraho umuntu wimpimbano, kwiyitirira umuntu uzwi, cyangwa gukoresha uruhushya rutemewe nishusho yumuntu uzwi mugushaka kubeshya cyangwa kuriganya.
    • Bushyira ku isoko cyangwa bubaza ibicuruzwa cyangwa serivisi byagenewe koroshya igenzurwa cyangwa ibikwa ry’amakuru by’ibikorwa byo kureba cyangwa gufata abantu amajwi cyangwa amashusho mu buryo bw’ibanga, urugero: kamera z’ubutasi, porogaramu zikurikirana abantu zo muri telefoni igendanwa (zirimo izifasha gukurikirana nomero za telefoni zitazwi), cyangwa ibindi bikoresho by’iperereza.
    • Bugaragaza uburyo bwo kubona akazi kugira ngo abantu bitabire imanza zitangwa mu rwego rw’amatsinda y’abantu binyuze mu kwiyitirira urwego rwa leta cyangwa igitangazamakuru, hifashishijwe imvugo ikora ku marangamutima, cyangwa hakoreshejwe imvugo z’ikabya.
    • Bugaragaza serivisi z’ifatabuguzi zihita zisaba abakoresharubuga kwinjiza amakuru bwite.
    • Ntabwo twemerera ibigo kugira uruhare cyangwa kuvuga ko bishora mubikorwa byuburiganya cyangwa uburiganya, harimo no gukoresha konti nyinshi kuri serivisi zacu muguhuza gukora imyitwarire yuburiganya.
Ku mpamvu zimwe na zimwe, twemerera ubutumwa bushobora kugira ukundi butubahiriza Amahame y'ihuriro igihe bigaragajwe ko ubwo butumwa ari ubuse. Ibikubiyemo amakuru bizemerwa gusa ari uko ibibigize bitubahirije amategeko ari ibitera ubuse cyangwa byitirirwa ikindi kintu cyangwa undi umuntu hagamijwe kumukwena cyangwa kumujora.
Imikoreshereze y’ukoresha ibicuruzwa
Dore zimwe mu ngero zigaragaza uko iyubahiriza rigaragarira abantu kuri Facebook, nka: uko bigenda gutangira raporo ibyo utekereza ko bidakwiye kuba kuri Facebook, kubwirwa ko wanyuranyije n’amahame y'ihuriro yacu no kubona mugaragaza iburira ku bikubiyemo amakuru amwe n'amwe.
Icyitonderwa: Duhora tunoza, bityo rero ibyo ubona aha bishobora kuba bitakijyanye n’igihe ugereranije n’ibyo dukoresha ubu.
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Gutanga raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Amakuru atangwa nyuma ya raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Igikorwa cy’ivanaho
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Mugaragaza ziburira
Iyubahirizamategeko
Dufite amabwiriza amwe ku isi yose no kuri bose kuri Facebook.
Itsinda risuzuma
Itsinda ryacu rikorera ku isi yose rigizwe n’abagenzuzi basaga 15000 bakora buri munsi kugira ngo babungabunge umutekano w’abantu kuri Facebook.
Uruhare rw’abafatanyabikorwa
Inzobere zo hanze y’ikigo, abarimu bo muri za kaminuza, imiryango itari iya leta (NGOs) n’abashyiraho amabwiriza badufasha kumenyesha abantu amabwiriza y'ihuriro ya Facebook.
Shaka ubufasha muburiganya, uburiganya, hamwe nuburiganya
Menya ibyo wakora igihe hari ibyo ubonye kuri Facebook binyuranyije n’amahame y'ihuriro.
Sura ahatangirwa ubufasha hacu