Guhuza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi no kwamamaza icyaha

Ibisobanuro by’ingamba

GUHINDURA IBIKAMAKURU
Ishingiro ry’amabwiriza
Mu rwego rwo gukumira no gukoma mu nkokora ubugizi bwa nabi bukongezwa n'imbugankoranyambaga n’ingeso yo kwigana, tubuza abantu korohereza, gutegura, kwamamaza cyangwa kwemera ibikorwa bimwe na bimwe by’ubugizi bwa nabi cyangwa by’urugomo bigambiriye abantu, ibigo, imitungo cyangwa inyamaswa. Twemerera abantu gukora ibiganirompaka no gukora ubuvugizi ku kwemerwa n’amategeko kw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kimwe no kumenyekanisha ibikorwa by’urugomo cyangwa by’ubugizi bwa nabi bashobora guhamya cyangwa byabagizeho ingaruka, igihe batabivuganira cyangwa ngo bahuze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Tuvanaho:
Ubugizi bwa nabi bukorerwa abantu
  • Ishyirwa hanze: kwerekana umwirondoro cyangwa ahantu bifite aho bihuriye n’uwo ari we wese uvugwa ko:
    • Ari umwe mu bagize itsinda ry’abari mu kaga ko gushyirwa hanze; na/cyangwa
    • Afitanye isano y’umuryango na/cyangwa rishingiye ku gukundana n’umwe( benshi) mu bagize itsinda ry’abari mu kaga ko gushyirwa hanze; na/cyangwa
    • Yakoze imirimo ya kinyamwuga mu gufasha itsinda ry’abari mu kaga ko gushyirwa hanze(uretse ku banyapolitiki)
  • Gushyira hanze kwiyoberanya k'umukozi w’inzego zishinzwe iyubahirizamategeko, w’igisirikari cyangwa w’inzego z’umutekano igihe ibikubiyemo amakuru birimo izina ry’umukozi, isura cyangwa ikarita y’akazi ke cyangwa kimwe mu bikurikira:
    • Ikigo cy’iyubahirizamategeko umukozi akorera
    • Igikorwa cy’iyubahirizamategeko cyakozwe n’umukozi
    • Igaragazwa ryeruye ry’ukwiyoberanya kwabo kugamije kuneka
  • Guhuza ibikorwa, gukangisha, gushyigikira, cyangwa kwemera iyobywa ry’inzego z’umutekano uretse igihe bikozwe hagamijwe ubukangurambaga cyangwa kubyamagana, mu rwego rw’inkuru mpimbano cyangwa ikinamico cyangwa gukiza amagara.
  • Kwamamaza, gukorera ubuvugizi cyangwa gushishikariza abantu kugira uruhare mu byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga gakomeye uretse igihe bikozwe hagamijwe ubukangurambaga cyangwa kubyamagana.
  • Amashusho agaragaza ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga gakomeye hatitawe ku cyo byerekezaho.
Ubugizi bwa nabi bukorerwa inyamaswa
  • Guhuza ibikorwa, gukangisha gukora, gushyigikira cyangwa kwemera ibikorwa byo kubabaza umubiri w'inyamaswa (mu nyandiko, mu mashusho cyangwa mu mvugo) uretse igihe biri mu rwego rwo:
    • Gukora ubukangurambaga cyangwa kubyamagana
    • Gukiza amagara
    • Gucika akaga cyangwa kwirwanaho, kurwanaho uwundi muntu cyangwa iyindi nyamaswa
    • Ahantu hahimbano cyangwa hakoreshwa mu ikinamico URETSE aho hagaragazwa imirwano y’inyamaswa cyangwa itabarwa ry’inyamaswa ritari iry’ukuri
    • Guhiga cyangwa kuroba
    • Igitambo cy’idini
    • Gutegura cyangwa gutunganya ifunguro
    • Inyamaswa zo mu rugo cyangwa udusimba tubangamye
    • Guhuhura iyazahajwe n’ububabare
    • Umukino njyarugamba n’ikimasa
  • Guhuza, gutera ubwoba, gushyigikira, kwerekana cyangwa kwemera imirwano y’inyamaswa yateguwe cyangwa kwerekana amashusho ya videwo y'ubutabazi bw' inyamaswa butari ukuri usibye mu rwego gukora ubukangurambaga cyangwa kwamagana cyangwa gukiza amagara y'inyamaswa.
Ubugizi bwa nabi bukorerwa ku mitungo
  • Guhuza, gutera ubwoba, gushyigikira cyangwa kwemera kwangiza cyangwa kwiba umutungo w'abandi (muburyo bwanditse, amashusho cyangwa imvugo), usibye mu rwego rwo
    • Gukora ubukangurambaga cyangwa kubyamagana,
    • Gukiza amagara,
    • Mu rwego rw’inkuru mpimbano cyangwa ikinamico
    • Kwemera mu rwego rwo kwirwanaho, cyangwa kurengera undi muntu
    • kugaragaza kwangiza imitungo y’abandi ku bushake mu bihe by’imyigaragambyo
    • Kugaragaza inyandiko zanditse ku bikuta, cyangwa
    • kuvuga ibyiza ku kwangiza imitungo y’abandi ku bushake n’ubujura byakozwe n’abandi.
Uburiganya mu matora no/cyangwa mu ibarura
  • Gutanga amasoko yo kugura cyangwa kugurisha amajwi mu matora hatangwa amafaranga, impano, serivisi cyangwa ibindi bicuruzwa, uretse igihe bisangijwe mu rwego rwo kwamagana, ubukangurambaga, gutangaza amakuru, cyangwa gutera urwenya cyangwa ubuse.
  • Kunganira, gutanga amabwiriza, cyangwa kwerekana ubushake bugaragara bwo kwitabira gutora mu buryo butemewe n'amategeko (urugero, gutora kabiri cyangwa guhimba uburenganzira bwawe bwo gutora) cyangwa mu ibarura (urugero, kubeshya amakuru ajyanye n'umwirondoro wawe cyangwa umubare w'abantu bari mu rugo rwawe), usibye igihe bitanzwe mu kwamagana, ubukangurambaga kumenyekanisha amakuru, cyangwa gutera urwenya cyangwa ubuse.
Ku bikubiyemo bikurikira tugabanya ubushobozi bwo kureba ubutumwa burimo ku bantu bakuru bafite imyaka 18 n'abayirengeje.:
  • Amashusho agaragaza uburyo bwo gutwara imodoka bushobora guteza impanuka zikomeye zishobora gushyira ubuzima mu kaga cyangwa guteza urupfu ku uyitwaye cyangwa ku bandi, keretse iyo asangijwe mu rwego rw’inkuru mpimbano cyangwa mu bikorwa by’umwuga.
  • Kugaragaza, kwamamaza, kuvuganira cyangwa gushishikariza abantu kugira uruhare mu irushanwa rishyira ubuzima bw’abantu mu kaga gahanitse ryasakaye uretse igihe risangijwe mu rwego rw’inkuru mpimbano cyangwa rw’umwuga.
Kuri aya Mahame y'Ihuriro akurikira, dusaba andi makuru na/cyangwa izindi mpamvu kugira ngo hubahirizwe amategeko ku byerekeye:
Tuvanaho:
  • Ishyirwa hanze: kugaragaza umwirondoro w’umuntu no kumushyira mu byago byo kuba yagirirwa nabi:
    • Abanyamuryango ba LGBTQIA+
    • Abagore bitwikuruye mu maso
    • Abantu batahamijwe icyaha cyo kubatwa n'imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo Kwiyoberanya hagamijwe gufata ababaswe no gukoresha abandi imibonano mpuzabitsinda ku gahato
    • Abantu bakurikiranwa mu nkiko, igihe uruhare rwabo mu gukora ibyaha rutagomba gutangazwa mu ruhame
    • Abatangabuhamya, abatangamakuru, impirimbanyi, imfungwa cyangwa abafashwe bugwate
    • Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahunze, igihe batangajwe n'igitangazamakuru cya leta cyizewe
    • Imfungwa z’intambara, mu gihe cy’intambara
  • Amashusho ashobora gushuka rubanda bitewe n’inkomoko yayo iyo:
    • Urwego rwagaragajwe cyangwa uruhagarariye wemewe batemeye ayo mashuhso, ndetse na
    • Amashusho ashobora kugirira nabi abaturage.
  • Imvugo yumvikanisha umugambi, guhamagarira cyangwa gushishikariza abantu:
    • Guhagarika uburyo bwo kubona serivisi z’ingenzi igihe byemejwe cyangwa byatangajwe ku mugaragaro ko ibinyabiziga by’ubutabazi byahagaritswe, CYANGWA
    • Kwibasira umuntu cyangwa itsinda ry’abantu ryihariye binyuze mu kubahagarikira uburyo bwo kubona serivisi z’ingenzi cyangwa kubafungira inzira nyabagendwa mu buryo bushobora gushyira umutekano wabo mu kaga
  • Kubangamira amatora n'ibarura, harimo:
    • Guhamagarira abantu ibangamira riteguye rishobora kugira ingaruka ku bushobozi bw’umuntu bwo kwitabira amatora cyangwa ibarura byemewe.
    • Imvugo zivuga ko kwitabira amatora cyangwa ibarura byateza cyangwa byatuma ukurikiranwa n'inzego zishinzwe iyubahirizamategeko (urugero, gufatwa, gucyurwa ku ngufu cyangwa gufungwa).
    • Gukangisha kujya ku biro by’itora kugenzura cyangwa kureba abatora cyangwa ibikorwa by’abayoboye amatora igihe bihujwe n’imvugo y’iterabwoba (urugero, “Reka tubereke uyoboye uwo ari we!,”, “Barashaka intambara? Tuzabarwanya.”).
    • Gukangisha kujya mu gikorwa gikurikira amatora igihe bijyana n’imvugo y’iterabwoba (urugero, “Reka tubereke uyoboye uwo ari we!,”, “Barashaka intambara? Tuzabarwanya.”).
Imikoreshereze y’ukoresha ibicuruzwa
Dore zimwe mu ngero zigaragaza uko iyubahiriza rigaragarira abantu kuri Facebook, nka: uko bigenda gutangira raporo ibyo utekereza ko bidakwiye kuba kuri Facebook, kubwirwa ko wanyuranyije n’amahame y'ihuriro yacu no kubona mugaragaza iburira ku bikubiyemo amakuru amwe n'amwe.
Icyitonderwa: Duhora tunoza, bityo rero ibyo ubona aha bishobora kuba bitakijyanye n’igihe ugereranije n’ibyo dukoresha ubu.
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Gutanga raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Amakuru atangwa nyuma ya raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Igikorwa cy’ivanaho
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Mugaragaza ziburira
Iyubahirizamategeko
Dufite amabwiriza amwe ku isi yose no kuri bose kuri Facebook.
Itsinda risuzuma
Itsinda ryacu rikorera ku isi yose rigizwe n’abagenzuzi basaga 15000 bakora buri munsi kugira ngo babungabunge umutekano w’abantu kuri Facebook.
Uruhare rw’abafatanyabikorwa
Inzobere zo hanze y’ikigo, abarimu bo muri za kaminuza, imiryango itari iya leta (NGOs) n’abashyiraho amabwiriza badufasha kumenyesha abantu amabwiriza y'ihuriro ya Facebook.
Kubona ubufasha ku bijyanye no guhuza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi no kwamamaza icyaha
Menya ibyo wakora igihe hari ibyo ubonye kuri Facebook binyuranyije n’amahame y'ihuriro.
Sura ahatangirwa ubufasha hacu