Ishingiro ry’amabwiriza
Mu rwego rwo gukumira no gukoma mu nkokora ubugizi bwa nabi bwo hanze ya interineti n’ingeso yo kwigana, tubuza abantu korohereza, gutegura, kwamamaza cyangwa kwemeza ibikorwa bimwe na bimwe by’ubugizi bwa nabi cyangwa by’urugomo bigambiriye abantu, ibigo, imitungo cyangwa inyamaswa. Twemerera abantu gukora ibiganirompaka no gukora ubuvugizi ku kwemerwa n’amategeko kw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kimwe no kumenyekanisha ibikorwa by’urugomo cyangwa by’ubugizi bwa nabi bashobora kuba bariboneye cyangwa barabikorewe, bapfa kutabikorera ubuvugizi cyangwa ngo bahuze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Tuvanaho:
Ubugizi bwa nabi bukorerwa abantu Igaragaza: ryerekana umwirondoro cyangwa ahantu bifite aho buhuriye n’uwo ari we wese ufatwa nka:
Umwe mu bagize itsinda ry’abatembereye riri mu kaga; ndetse/na
Ufitanye isano y’umuryango ndetse/cyangwa n’ishingiye ku gukundana n’umwe(na benshi) mu bagize itsinda ry’abatembereye riri mu kaga; ndetse/na
Uwakoze imirimo ya kinyamwuga mu gufasha itsinda ry’abatembereye riri mu kaga (uretse ku banyapolitiki)
Kugaragaza irangamimerere ry’umukozi wo mu rwego rw’ubutasi w’inzego z’iyubahirizamategeko, w’igisirikari cyangwa w’inzego z’umutekano igihe ibikubiyemo amakuru birimo izina ry’umukozi, isura cyangwa ikarita y’akazi bye cyangwa kimwe mu bikurikira:
Ikigo cy’iyubahirizamategeko umukozi akorera
Igikorwa cy’iyubahirizamategeko cyakozwe n’umukozi
Igaragazwa ryeruye ry’irangamimerere rye mu rwego rw’ubutasi
Guhuza ibikorwa, gukangisha, gushyigikira, cyangwa kwemera iyobywa ry’inzego z’umutekano uretse igihe bikozwe mu rwego rwo kubimenyesha abantu cyangwa kubyamagana, mu rwego rw’inkuru mpimbano cyangwa ikinamico cyangwa gukiza amagara.
Kugaragaza, kwamamaza, kuvuganira cyangwa gushishikariza abantu kugira uruhare mu irushanwa rishyira ubuzima bw’abantu mu kaga gakomeye ryasakaye uretse igihe bikozwe mu rwego rwo kubimenyesha abantu cyangwa kubyamagana. Igihe amashusho agaragajwe muri ibi bihe, dushyiraho akarango kugira ngo abantu bamenye ko ubwo butumwa bushobora gukora ku marangamutima.
Ubugizi bwa nabi bukorerwa inyamaswa
Guhuza ibikorwa, gukangisha gukora, gushyigikira cyangwa kwemera ibikorwa byo kugirira umubiri w’inyamaswa nabi (mu nyandiko, mu mashusho cyangwa mu mvugo) uretse igihe biri mu rwego rwo:
Kubimenyesha abantu cyangwa kubyamagana
Gukiza amagara
Gucika ku icumu cyangwa kwirwanaho, ku wundi muntu cyangwa ku yindi nyamaswa
Ahantu hahimbano cyangwa hakoreshwa mu ikinamico URETSE aho hagaragazwa imirwano y’inyamaswa cyangwa itabarwa ry’inyamaswa ritari iry’ukuri
Guhiga cyangwa kuroba
Igitambo cy’idini
Gutegura cyangwa gutunganya ifunguro
Udusimba duto cyangwa ibyonnyi
Guhuhura iyazahajwe n’ububabare
Umukino njyarugamba n’ikimasa
Guhuza, gutera ubwoba, gushyigikira, kwerekana cyangwa kwiyemerera kurwana n’inyamaswa zateguwe cyangwa kwerekana amashusho ya videwo yo gutabara inyamaswa mpimbano usibye mu rwego rwo gukangurira abantu cyangwa kwamaganwa cyangwa gucungurwa.
Ubugizi bwa nabi bukorerwa ku mitungo
Guhuza, gutera ubwoba, gushyigikira cyangwa kwemera kwangiza cyangwa kwiba (muburyo bwanditse, amashusho cyangwa imvugo), usibye mubijyanye na
Kubimenyesha abantu cyangwa kubyamagana,
Gukiza amagara,
Mu rwego rw’inkuru mpimbano cyangwa ikinamico
Kwemera mu rwego rwo kwiregura, cyangwa kuregura undi muntu
kugaragaza kwangiza imitungo y’abandi ku bushake mu bihe by’imyigaragambyo
gushushanyo ibishushanyo bitemewe ku ka rubanda, cyangwa
kuvuga ibyiza ku kwangiza imitungo y’abandi ku bushake n’ubujura byakozwe n’abandi.
Uburiganya mu matora no/cyangwa mu ibarura Gutanga amasoko yo kugura cyangwa kugurisha amajwi mu matora hatangwa amafaranga, impano, serivisi cyangwa ibindi bicuruzwa, uretse igihe bisangijwe mu rwego rwo kwamagana, kubimenyesha abantu, gutangaza amakuru, cyangwa gutera urwenya cyangwa ubuse.
Kunganira, gutanga amabwiriza, cyangwa kwerekana ubushake bugaragara bwo kwitabira gutora mu buryo butemewe n'amategeko (urugero, gutora kabiri cyangwa guhimba uburenganzira bwawe bwo gutora) cyangwa inzira y'ibarura (urugero, kuvuga nabi amakuru y’imibare cyangwa umubare w'abantu bari mu rugo rwawe), usibye niba bisangiwe mu kwamagana, gukangurira abantu kumenyekanisha amakuru, cyangwa gutangaza amakuru, cyangwa urwenya.
Ku bikubiyemo amakuru akurikira, dushyiraho akarango kugira ngo abantu bamenye ko ibyo ibikubiyemo amakuru ashobora kuba ayo kwitondera:
Amashusho agaragaza irushanwa rishyira ubuzima bw’abantu mu kaga gakomeye ryasakaye igihe asangijwe yamagana cyangwa amenyekanisha ingaruka ziririmo.
Kubirimo bikurikira, turagabanya ubushobozi bwo kureba ibirimo kubantu bakuru bafite imyaka 18 nayirenga:
Amashusho agaragaza uburyo bwo gutwara imodoka bushobora guteza impanuka zikomeye zishobora gushyira ubuzima mu kaga cyangwa guteza urupfu ku uyitwaye cyangwa ku bandi, keretse iyo asangijwe mu rwego rw’inkuru mpimbano cyangwa mu bikorwa by’umwuga.
Kuri aya mahame y'ihuriro akurikira, dusaba andi makuru na/cyangwa izindi mpamvu kugira ngo yubahirizwe:
Tuvanaho:
Igaragaza: kugaragaza umwirondoro w’umuntu no kumushyira mu byago byo kuba yagirirwa nabi:
Abanyamuryango ba LGBTQIA+
Abagore batwikuruwe mu maso
Abantu badahamywa icyaha cyo kuba ba rushimusi mu rwego rwo guhiga ba rushimusi bijanditse mu mibonano mpuzabitsina
Abantu bakurikiranwa mu nkiko, igihe uruhare rwabo mu manza rutagomba gutangazwa mu ruhame
Abatangabuhamya, abatangamakuru, impirimbanyi, imfungwa cyangwa abafashwe bugwate
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahunze, igihe batangajwe nigitangazamakuru cya leta cyizewe
Imfungwa z’intambara, mu gihe cy’intambara
Amashusho ashobora gushuka rubanda bitewe n’inkomoko yayo iyo:
Urwego rwagaragajwe cyangwa uruhagarariye wemewe batemeye ayo mashuhso, ndetse
Amashusho ashobora guteza ubugizi bwa nabi abaturage.
Imvugo yumvikanisha umugambi, guhamagarira cyangwa gushishikariza abantu:
Guhagarika uburyo bwo kubona serivisi z’ingenzi igihe byemejwe cyangwa byatangajwe ku mugaragaro ko ibinyabiziga by’ubutabazi byahagaritswe, CYANGWA
Kwibasira umuntu cyangwa itsinda ry’abantu ryihariye binyuze mu kubahagarikira uburyo bwo kubona serivisi z’ingenzi cyangwa kubafungira inzira nyabagendwa mu buryo bushobora gushyira umutekano wabo mu kaga
Inzitizi ku matora n'ibarura, zirimo:
Guhamagarira abantu ibangamira riteguye rishobora kugira ingaruka ku bushobozi bw’umuntu bwo kwitabira amatora cyangwa ibarura byemewe.
Imvugo zivuga ko kwitabira amatora cyangwa ibarura byateza cyangwa byazateza ingaruka mu iyubahirizamategeko (urugero, ifatwa, iyoherezwa cyangwa ifungwa).
Gukangisha kujya ku biro by’itora kuba indorerezi cyangwa kugenzura abatora cyangwa mu bikorwa by’abayoboye amatora igihe bifatanijwe n’imvugo y’iterabwoba (urugero, “Reka tubereke uyoboye uwo ari we!,”, “Barashaka intambara? Tuzabarwanya.”).
Ibikangisho byo kujya mu gikorwa gikurikira amatora igihe bijyana n’imvugo y’iterabwoba (urugero, “Reka tubereke uyoboye uwo ari we!,”, “Barashaka intambara? Tuzabarwanya.”).