Icuruzwa ry’abana mu busambanyi, ihohotera, n’Ubwambure

Ibisobanuro by’ingamba

GUHINDURA IBIKAMAKURU
Ishingiro ry’amabwiriza
Ntitwemera ubutumwa cyangwa igikorwa bicuruza cyangwa bishyira abana mu kaga mu buryo bushingiye ku gitsina. Igihe tumenye ko hashobora kubaho icuruzwa ry’abana, tubimenyesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe kumenya abana babuze n’abacuruzwa (NCMEC), hakurikijwe amategeko akurikizwa. Tuzi ko rimwe na rimwe abantu basangiza amashusho y’ubwambure bw’abana babo badafite umugambi mubi; icyakora, ahanini tuvanaho ayo mashusho kuko ashobora gukoreshwa nabi n’abandi no kugira ngo turwanye kuba abandi bakongera kuyakoresha cyangwa bakayagira ayabo.
Dukorana kandi n’inzobere zo hanze y’ikigo cyacu, harimo Akanama Ngishwanama k'umutekano, kugira ngo tuganire ndetse tunoze amabwiriza yacu n’iyubahirizwa ryayo ku bibazo bijyanye n’umutekano wo kuri interineti, by’umwihariko ibirebana n’abana. Menya ibindi byerekeye ikoranabuhanga dukoresha mu kurwaya icuruzwa ry’abana.
Witangaza:
Icuruzwa ry’abana mu busambanyi
Ibikubiyemo amakuru, igikorwa, cyangwa imikoranire birimo ibikangisho, bigaragaza, bisingiza, bishyigikira, bitanga amabwiriza, birimo amagambo yumvikanisha umugambi, byemera uruhare cyangwa bisangiza amahuza yerekeye icuruzwa ry’abana mu busambanyi (barimo ingimbi n'abangavu, ibitambambuga cyangwa ibibondo, ibitambambuga, cyangwa ibibondo, nyakuri cyangwa amashusho atari ay’ukuri agaragaza abasa n’abantu, nk'ayo mu bugeni, ibikubiyemo amakuru bitegurwa n’ubwenge buhangano, abanyarubuga bahimbano, ibipupe, n’ibindi). Ibi birimo ariko ntibigarukira ku:
  • Imibonano mpuzabitsina
    • Imibonano mpuzabitsina cyangwa ikorewe mu kibuno yeruye, isobanurwa nko kwinjiza cyangwa guhuza umunwa cyangwa ibitsina n’iby’undi muntu cyangwa kubihuza n’ibye cyangwa mu kibuno he, igihe byibuze imyanya ndangagitsina cyangwa mu kibuno by’umwe byambaye ubusa.
    • Imibonano mpuzabitsina yeruye cyangwa ikorerwa mu kanwa, harimo igihe guhuza imibiri byegereje cyangwa bitagaragara mu buryo bweruye.
    • Kwagaza imyanya ndangagitsina cyangwa mu kibuno, harimo n’iyo igikorwa cyegereje cyangwa kitagaragara byeruye.
    • Kimwe mu bikurikira bijyanye n’inyamaswa.
  • Abana bafite ibijyanye n’igitsina, birimo ariko bitagarukira ku:
    • Ibibujijwe
    • Ibimenyetso byo kugira ubushyuhe
    • Kwibanda ku myanya ndangagitsina cyangwa mu kibuno
    • Kugaragara k’umuntu mukuru wagize ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
    • Kugaragara kw'ibikoresho byo kwikinisha cyangwa ikoreshwa ry'igikoresho cyose cy'iyagazamubiri, ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina
    • Imyambaro itera irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina
    • Kwiyambura imyambaro
    • Ahantu hateguwe byihariye (urugero, ku buriri) cyangwa amashusho/amafoto yafashwe kinyamwuga (ubwiza bwayo/kwita ku ntego ifotorwa/imfuruka z’amafoto)
    • Gusomana iminwa ibumbuwe
    • Kwagaza imoko z’amabere y’abagore cyangwa gukanda amabere y’abagore (URETSE igihe biri mu rwego rwo konsa umwana)
    • Kugaragara kw’ibicuruzwa bitari umwimerere byakorewe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina
  • Ubutumwa bugaragaza abana bari mu gikorwa kijyanye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
  • Ubutumwa bushyigikira, bwamamaza, buvuganira cyangwa bushishikariza kugira uruhare mu irari abakuru bagirira gusambanya abana bato uretse igihe biganirwaho mu buryo butabogamye mu rwego rw’ubuzima.
  • Ubutumwa bugaragaza cyangwa bukwena abavugwaho kugirwaho ingaruka n’icuruzwa ry’abana mu busambanyi binyuze mu mazina cyangwa amashusho
Ubusabe
Ubutumwa busaba ibikubiyemo amakuru cyangwa igikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina cyangwa bigaragaza cyangwa bivuga ku bana, bisobanurwa nka:
  • Ibikoresho byerekeye ibyaha bishingiye ku gitsina bikorerwa abana (CSAM)
  • Amashusho agaragaza ubwambure bw'abana nyakuri cyangwa batari nyakuri
  • Amashusho agaragaza imyanya ndangagitsina y'abana nyakuri cyangwa batari nyakuri
Imishyikirano n’abana idahwitse
Ubutumwa bukubiyemo cyangwa bworoshya imishyikirano n’abana idahwitse, nka:
  • Gusaba, gutegura cyangwa gutegura imibonano mpuzabitsina hamwe nabana
  • Gukururira abana kwishora mu mibonano mpuzabitsina binyuze mu biganiro bigusha ku mbonano mpuzabitsina cyangwa gutanga, kugaragaza, kwakira cyangwa gusaba igihangano gifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina bihabwa abana cyangwa bitangwa na bo, binyuze mu kubibereka bigambiriwe cyangwa mu butumwa bwihariye.
  • Kugirana n’abana ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina byeruye mu butumwa bwihariye
  • Kubona cyangwa gusaba igikoresho kiganisha ku mibonano mpuzabitsina kivuye ku bana binyuze mu butumwa bwihariye
Gukoreshwa hifashishijwe amashusho y’imyanya y’ibanga n’ubwambuzi bushingiye ku gitsina
Ubutumwa bugerageza guhindura abana nyakuri ibikoresho binyuze mu:
  • Gushukishwa amafaranga, ibintu byiza cyangwa amashusho y’imyanya y’ibanga bijyana no gukangishwa gushyira hanze amashusho cyangwa amakuru by’ibanga by’ukuri cyangwa bitari iby’ukuri
  • Gusangiza, gukangisha cyangwa kumvikanisha ubushake bwo gusangiza ibiganiro byihariye biganisha ku mibonano mpuzabitsina cyangwa amashusho y’imyanya y’ibanga y’ukuri cyangwa atari ay’ukuri
Guhindura abana ibikoresho by'imibonano mpuzabitsina
  • Ubutumwa (burimo amafoto, videwo, ubugeni busanzwe, ubutumwa buri mu buryo bw'ikoranabuhanga, n'imvugo) bugaragaza abana nyakuri cyangwa batari nyakuri nk'ibikoresho by'imibonano mpuzabitsina
  • Amatsinda, paji, n'imyirondoro byagenewe kugaragaza abana nyakuri cyangwa batari nyakuri nk'ibikoresho by'imibonano mpuzabitsina
Ubwambure bw’abana
Ubutumwa bugaragaza ubwambure bw’abana nyakuri cyangwa batari nyakuri aho ubwambure busobanurwa nka:
  • Amashusho agaragaza bya bugufi imyanya ndangagitsina y’abana nyakuri cyangwa batari nyakuri
  • Ubwambure bw’ibitambambuga nyakuri cyangwa bitari nyakuri, bugaragaza:
    • Imyanya ndangagitsina igaragara, n’ubwo yaba itwikiriwe cyangwa ihishwe n’umwenda ubonerana
    • Mu kibuno hagaragara ndetse/cyangwa n’amashusho agaragaza bya bugufi amabuno uko yakabaye
  • Ubwambure bw’abana nyakuri cyangwa batari nyakuri, bugaragaza:
    • Imyanya ndangagitsina igaragara (n’imyanya ndangagitsina ihishwe gusa n’insya cyangwa umwenda ubonerana)
    • Mu kibuno hagaragara ndetse/cyangwa n’amashusho agaragaza bya bugufi amabuno uko yakabaye
    • Imoko z’amabere y’abagore zidatwikiriye
    • Nta myambaro kuva mu ijosi kugeza mu mavi - n’ubwo nta myanya ndangagitsina cyangwa imoko z’amabere y’abagore byaba bigaragara
  • Uretse igihe amashusho atari ay'abantu nyakuri akoreshwa ku mpamvu z'ubuzima cyangwa akaba agaragaza ubwambure bw'umwana mu bugeni busanzwe
Ihohoterwa ry’abana ridashingiye ku gitsina
Videwo cyangwa amafoto bigaragaza ihohoterwa ry’abana ridashingiye ku gitsina nyakuri cyangwa ritari nyakuri hatitawe ku mugambi w'isangizwa ryayo, uretse igihe ayo mashusho ari ayo mu bugeni busanzwe, muri firime z'amashusho miganano, muri firime zisanzwe cyangwa imikino ya videwo
Ubutumwa busingiza, bushyigikira, bwamamaza, buvuganira, butanga amabwiriza cyangwa bushishikariza abantu kugira uruhare mu ihohoterwa ry’abana ridashingiye ku gitsina
Uretse kuvanaho konti zitubahiriza amabwiriza yacu yerekeye Icuruzwa ry’abana mu busambanyi, ihohotera n’Ubwambure (CSEAN), abasuzumyi bacu na sisitemu zikoreshwa n’ikoranabuhanga zacu bita mubare munini w’ibimenyetso kugira ngo bibafashe gukumira ibiganiro bishobora kuba bitifuzwa cyangwa bidatekanye.
  • Turashobora guhagarika konti cyangwa kubuza kugera kubicuruzwa nibiranga (urugero: ubushobozi bwo gukurikira konti zimwe) kubantu bakuze dushingiye kumikoranire yabo nizindi konti, gushakisha cyangwa imikoranire hamwe no kurenga kubirimo (urugero nko gukunda cyangwa kuzigama), cyangwa kuba mubanyamuryango (urugero Amatsinda) twakuyeho kubera kurenga kuri politiki yacu.
Ku butumwa bukurikira, dushyiraho mugaragaza iburira kugira ngo abantu bamenye ko ubwo butumwa bushobora kubahungabanya ndetse ngo dukumire ubushobozi bwo kureba ubwo butumwa ku bakuze bafite imyaka cumi n’umunani y’ubukure n’abayirengeje:
  • Videwo cyangwa amafoto byerekana abapolisi cyangwa abasirikari bakora ihohoterwa ry’abana ridashingiye ku gitsina
  • Videwo cyangwa amafoto bigaragaza ihohoterwa ry’abana ridashingiye ku gitsina, igihe inzego z’iyubahirizamategeko, inzego zishinzwe kurinda abana, cyangwa abafatanyabikorwa mu by’umutekanano bizewe badusabye kurekera ubutumwa ku rubuga ku mpamvu itaziguye yo gusubiza umwana umutekano
Ku butumwa bukurikira, dushyiraho mugaragaza y’ubutumwa bukora ku marangamutima kugira ngo abantu bamenye ko ubwo butumwa bushobora guhungabanya bamwe:
  • Videwo cyangwa amafoto agaragaza kwibiza umwana nabi mu mazi mu rwego rw’imihango y’idini
Kuri aya mahame y'ihuriro akurikira, dusaba andi makuru na/cyangwa izindi mpamvu kugira ngo yubahirizwe:
Ku butumwa bukurikira, dushyiraho akarango kugira ngo abantu bamenye ko ubwo butumwa bushobora gukora ku marangamutima:
  • Amashusho yatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru agaragaza ubwambure bw’abana mu bihe by’inzara ikomeye, jenoside, mu byaha by’intambara, cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, uretse igihe aherekejwe n’insobanuro zidakurikije amategeko cyangwa busangijwe mu buryo budakurikije amategeko, aho ubwo butumwa buvanwaho
Dushobora kandi kuvanaho amashusho agaragaza ingaruka z’ihohoterwa ry’abana ridashingiye ku gitsina igihe atanzweho raporo n’abafatanyabikorwa mu itangazamakuru, imiryango itari iya leta (NGOs) cyangwa abandi bafatanyabikorwa mu by’umutekano bizewe.
Dushobora kuvanaho ibikubiyemo amakuru bigaragaza abo bikekwa ko bagizweho ingaruka n’icuruzwa mu busambanyi rikorerwa abana hifashishijwe ubundi buryo butari izina cyangwa amafoto igihe ibikubiyemo amakuru birimo amakuru ashobora kugaragaza umwirondoro w’umuntu.
Tuvanaho ibikubiyemo amakuru byashyizweho hagamijwe kugaragaza umwirondoro w’umwana igihe umutekano w’umwana ushobora kujya mu kaga, igihe bisabwe n’inzego z’iyubahirizamategeko, Leta, Umufatanyabikorwa wizewe, cyangwa ibikubiyemo amakuru bikaba byatangiwe raporo n’umwana ubwe cyangwa umubyeyi/umurezi w’umwana.
Imikoreshereze y’ukoresha ibicuruzwa
Dore zimwe mu ngero zigaragaza uko iyubahiriza rigaragarira abantu kuri Facebook, nka: uko bigenda gutangira raporo ibyo utekereza ko bidakwiye kuba kuri Facebook, kubwirwa ko wanyuranyije n’amahame y'ihuriro yacu no kubona mugaragaza iburira ku bikubiyemo amakuru amwe n'amwe.
Icyitonderwa: Duhora tunoza, bityo rero ibyo ubona aha bishobora kuba bitakijyanye n’igihe ugereranije n’ibyo dukoresha ubu.
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Gutanga raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Amakuru atangwa nyuma ya raporo
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Igikorwa cy’ivanaho
IMIKORESHEREZE Y’UKORESHA
Mugaragaza ziburira
yerekeye
Reba raporo iheruka yerekeye iyubahirizwa ry’amabwiriza y'ihuriro
Iyubahirizamategeko
Dufite amabwiriza amwe ku isi yose no kuri bose kuri Facebook.
Itsinda risuzuma
Itsinda ryacu rikorera ku isi yose rigizwe n’abagenzuzi basaga 15000 bakora buri munsi kugira ngo babungabunge umutekano w’abantu kuri Facebook.
Uruhare rw’abafatanyabikorwa
Inzobere zo hanze y’ikigo, abarimu bo muri za kaminuza, imiryango itari iya leta (NGOs) n’abashyiraho amabwiriza badufasha kumenyesha abantu amabwiriza y'ihuriro ya Facebook.
Kubona ubufasha ku bijyanye n’icuruzwa mu busambanyi, ihohoterwa n’Ubwambure by’abana.
Menya ibyo wakora igihe hari ibyo ubonye kuri Facebook binyuranyije n’amahame y'ihuriro.
Sura ahatangirwa ubufasha hacu