Amahame y'ihuriro

Amahame y'ihuriro agaragaza ibyemewe n’ibitemewe kuri Facebook, Instagram, Messenger na Threads.
Intangiriro
Aya mahame ashingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abantu n’inama twagiriwe n’inzobere mu ngeri zimwe na zimwe nk’ikoranabuhanga, umutekano wa rubanda n’uburenganzira bwa muntu. Kugira ngo dukore ku buryo ijwi rya buri wese rihabwa agaciro, twita cyane ku gushyiraho amahame akubiyemo ibitekerezo n’imyemerere bitandukanye, by’umwihariko iby’abantu n’imiryango migari bashobora kugira ukundi basuzugurwa cyangwa bahezwa.
Buri munsi, abantu bakoresha Facebook, Instagram, Messenger na Threads kugira ngo basangizanye ibyo banyuramo, bihuze n’inshuti n’imiryango, ndetse bubake imiryango migari. Serivisi zacu zifasha miriyari nyinshi z’abantu kuvuga bisanzuye ibyo batekereza mu bihugu n’imico itandukanye no mu ndimi nyinshi.
Meta izirikana ko ari ingenzi kuba Facebook, Instagram, Messenger na Threads ari ahantu abantu bumva bafite ubushobozi bwo kuvugana, kandi twita cyane ku ruhare rwacu mu gukumira imigenzereze mibi muri serivisi zacu. Ni yo mpamvu twashyizeho amahame yerekeye ibyemewe n’ibitemewe kuri izi serivisi.
Turakumenyesha ko amahame y'ihuriro ari mu Kinyarwanda ajyanye n’inkubirahamwe y’amabwiriza ariho ubu ndetse agomba gukoreshwa nk’inyandiko y’ibanze.
Ubwitange bwacu mu gutanga ijambo
Intego y’amahame y'ihuriro yacu ni ukurema uruvugiro no guha abantu ijambo. Meta yifuza ko abantu babasha kuvuga kumugaragaro kubibazo bibafitiye akamaro, haba mubitekerezo byanditse, amafoto, umuziki, cyangwa ubundi buryo bwubuhanzi, kabone niyo bamwe bashobora kutavuga rumwe cyangwa ugasanga bitemewe. Rimwe na rimwe, twemerera ubutumwa bushobora kugira ukundi butubahiriza amahame yacu – igihe bufatwa nk’ubukwiriye gutanganzwa kandi buri mu nyungu rusange. Tubikora nyuma yo gusuzuma agaciro k’inyungu rusange tukagererenya no kuba byagira ikibi biteza, ndetse tunifashisha amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu kugira ngo dufate ibi byemezo. Mu bindi bihe, dushobora kuvanaho ibintu bikoresha imvugo idasobanutse cyangwa itagaragara mugihe imiterere yinyongera itwemerera kumva neza ko ibirimo binyuranyije nubuziranenge bwacu.
Ubushake bwacu mu guha abantu ubwisanzure bwo kuvuga ni ingenzi cyane, ariko tuzirikana ko interineti irema uburyo bw’ubugizi bwa nabi ndetse bugenda bwiyongera. Ku bw’ibyo, iyo dukumira uburenganzira bwo kuvuga, tubikora hagamijwe kubahirizwa imwe cyangwa nyinshi mu ndangagaciro zikurikira:
UBUZIRANENGE
Dushaka gukora ku buryo ubutumwa abantu babona kuri buba butagira inenge. Twemera ko ubuziranenge butuma habaho ahantu heza ho gusangizanya, ari yo mpamvu tudashaka ko abantu bakoresha serivisi zacu biha ishusho mbi cyangwa bayiha ibyo bakora.
UMUTEKANO
Dufite ubushake bwo kugira Facebook, Instagram, Messenger na Threads ahantu hatekanye. Tuvanaho ubutumwa bushobora kugira uruhare mu guteza akaga mu mutekano w’ibintu n’abantu. Ubutumwa butera abantu ubwoba bushobora gukanga, guheza cyangwa gucecekesha abandi kandi butemewe kuri serivisi zacu.
UBUZIMA BWITE
Twiyemeje kurinda ubuzima bwite n’amakuru by’abantu. Ubuzima bwite buha abantu ubwisanzure bwo kuba abo bari bo, guhitamo uburyo n’igihe basangiza ibintu kuri serivisi zacu no kwihuza mu buryo burushijeho koroha.
ICYUBAHIRO
Twemera ko abantu bose bangana mu rwego rwo kubahwa n’uburenganzira. Twiteze ko abantu bubahiriza kubahwa kw’abandi batabahoza ku nkeke cyangwa batabatesha agaciro.
Amahame y'ihuriro
Amahame y'ihuriro yacu yubahirizwa kuri bose, ku isi hose, no muburyo bwose bwibirimo, harimo na AI-yakozwe.
Buri cyiciro cy’amahame y'ihuriro yacu gitangirana “ishingiro ry’amabwiriza” ryerekana intego z’amabwiriza ziherekezwa n’interuro z’amabwiriza zihariye zigaragaza:
Ubutumwa butemewe; n’
Ubutumwa bukenera amakuru cyangwa ubusobanuro by’inyongera kugira ngo bwubahirizwe, ubutumwa bwemerwa bushyizweho mugaragaza iburira cyangwa ubutumwa bwemewe ariko bushobora kubonwa n’abakuze bafite imyaka 18 y’ubukure cyangwa abayirengeje gusa.