Muri Meta, dushishikajwe no guha abantu ijambo no kwita ku mutekano wabo.
Guhera mu mwaka wa 2016, twakoresheje uburyo bwitwa "kuvanaho, kugabanya, kumenyesha" mu gucunga ibikubiyemo mu ikoranabuhanga rya Meta.
Ibi bivuze ko tuvanaho ibikubiyemo bikomeretsa bitubahiriza amabwiriza, tugabanya ikwirakwizwa ry’ibikubiyemo biteza ibibazo bitubahirije amabwirizaubutumwa bukemangwa butarenze ku mabwiriza yacu, kandi ko tumenyesha abantu ibisobanuro bw’inyongera by'ibivugwaho kugira ngo babashe guhitamo ibyo bakandaho, basoma cyangwa basangiza.
Mu kunganira ubu buryo, dufite amabwiriza asobanura ibyemewe n’ibitemewe mu ikoranabuhanga. Amatsinda yacu akorana mu rwego rwo gushyiraho amabwiriza yacu no kuyubahiriza . Dore uko bikorwa.
1
Dukorana n’inzobere mpuzamahanga mu ikoranabuhanga, umutekano wa rubanda n’uburengenzira bwa muntu mu gushyiraho no kuvugurura amabwiriza yacu.
2
Dukora ibiranga by’umutekano, kugira ngo abantu babashe gutanga raporo ku bikubiyemo no kubikumira, kubihisha cyangwa kureka gukurikira konti.
3
Twubahiriza amabwiriza yacu dukoresheje ikoranabuhanga n’isuzuma rya muntu.
Twita ku mutekano w’abantu tukanareka abantu bakatubaza ibirebanye n'inshingano binyuze mu gusangiza amabwiriza yacu, raporo ku iyubahirizwa ryayo no ku mikorere iboneye.
Amabwiriza yacu
Amabwiriza yacu asobanura ibyemewe n’ibitemewe mu ikoranabuhanga rya Meta. Iyo ibikubiyemo bitubahiriza amabwiriza yacu, tubifatira ingamba.
Iyubahiriza ryacu
Dukoresha ikoranabuhanga n’amatsinda y'isuzuma mu gutahura, gusuzuma no gufata ingamba ku mamiriyoni y'ubutumwa buri munsi kuri Facebook na Instagram.
Raporo ku mikorere inoze zacu
Dutangaza raporo ku mikorere inoze mu buryo buhoraho kugira ngo twereke abantu uko dukora mu gutuma amabwiriza yacu yubahirizwa.
Uburyo dusobanura ishyirwa mu byiciro
Sisitemu z'ubwenge buhangano (AI) zigena ishyira mu byiciro ibikubiyemo ku buryo bwinshi bw'imikoreshereze ku bicuruzwa bya Meta, nko kureba Urujyano rwa Facebook, kureba bobine kuri Instagram cyangwa kureba Facebook Marketplace.
Amavugurura aheruka